Judges 9:54 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abimeleki ahita ahamagara umusore wari umutwaje intwaro, aramubwira ati: “Kura inkota yawe unsonge, batazajya bavuga ko nishwe n'umugore!” Maze uwo musore amutera inkota, aramwica.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ako kanya Abimeleki ahamagara umutwaje intwaro, aramubwira ati «Kura inkota yawe maze unsonge, hato bataza kunnyega bavuga ngo ’Yishwe n’umugore!’» Nuko umutwaje inkota aramusogota, arapfa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwanya Abimeleki ahamagara umusore umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe unyice, hatagira uvuga yuko nishwe n'umugore.” Uwo musore aramusogota arapfa.