Judges 9:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hagati aho Yotamu abyumvise, aragenda ahagarara mu mpinga y'umusozi wa Gerizimu, maze abahamagara aranguruye ijwi ati: “Yemwe batware b'i Shekemu, nimunyumve kugira ngo namwe Imana izabumve!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko bamenyesha Yotamu ibyabaye, aherako ajya mu mpinga y’umusozi wa Garizimu; arangurura ijwi maze arababwira ati «Nimunyumve, bantu b’i Sikemu, namwe kandi Imana ibumve!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Rubanda babibwira Yotamu, aragenda ahagarara mu mpinga y'umusozi w'i Gerizimu, arabakomēra n'ijwi rirenga aravuga ati “Yemwe ab'i Shekemu mwe, nimunyumve Imana na yo ibumve.