Lamentations 1:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abaturage bayo bose baraganya bashaka ibyokurya, batanze umutungo wabo bawugurana ibyokurya, bawugurana ibyokurya ngo bagarure ubuyanja. Yeruzalemu iratakamba iti: “Uhoraho itegereze, reba ukuntu nahindutse urukozasoni!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imbaga yayo yose uko yakabaye iraganya, bariho barashakashaka umugati; baragurana ibyiza byabo ibyo kurya ngo bagarure ubuyanja. Yeruzalemu iratakamba igira iti «Uhoraho, itegereze, urebe ukuntu nasuzuguritse!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu baho bose baraganya,Barahahiriza ibyokurya.Ibintu byabo binezeza babitanze ku byokurya ngo bahembure amagara yabo.“Ayii Uwiteka, reba kandi witegereze,Nahindutse umugayo.