Lamentations 1:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Natabaje abakunzi banjye baranyigarika, abatambyi banjye n'abakuru b'imiryango baciwe mu mujyi, bishwe bashakashaka ibyokurya kugira ngo bagarure ubuyanja.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Natakambiye amacuti yanjye, yo arantererana; abaherezabitambo n’abakuru banjye baguye mu mugi, bariho bashaka ibyo kurya ngo bagarure ubuyanja.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Natabaje abakunzi banjye ariko baranshutse,Abatambyi banjye n'abakuru banjye baguye ku murwa,Ubwo bashakaga ibyokurya bihembura amagara yabo.