Lamentations 1:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abayuda bajyanywe ho iminyago baba inkoreragahato, batuye mu banyamahanga, bahora bahangayitse, ababatotezaga bose babafatanyaga n'ibyago.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yuda yajyanywe bunyago, irasuzugurwa kandi ishikamirwa n’ubucakara; ituye mu mahanga ntihagira uburuhukiro, abari bayikurikiranye bayifatiye mu mfutanwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abayuda bajyanywe ari imbohe,Babitewe n'akarengane n'uburetwa bwinshi bikabije.Batuye mu banyamahanga,Nta buruhukiro bahabonye,Ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro.