Lamentations 1:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ab'i Yeruzalemu baracumuye bikabije, ni yo mpamvu yahindutse nk'ikintu cyahumanye. Abayishimagizaga ubu barayisebya, barayisebya kubera ko yabaye amatongo, koko na yo ubwayo iraganya, yakozwe n'isoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yeruzalemu yaracumuye bikomeye, none yahindutse nk’ikintu cyahumanye, abahoze bayirata basigaye bayinnyega, kuko babona ubwandure bwayo; na yo ubwayo iraganya, ikabahisha amaso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
I Yerusalemu hacumuye bishishana,Ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye.Abahubahaga bose barahasuzuguye,Kuko babonye ubwambure bwaho.Ni ukuri hasuhuza umutima,Kandi hasubira inyuma.