Lamentations 2:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeruzalemu we, nkuvugeho iki? Bantu b'i Yeruzalemu, mbagereranye n'iki? Bantu b'i Siyoni, mbahwanye n'iki ngo mbahumurize? Koko akaga kawe ni kanini nk'inyanja, nta wabasha kukagukiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo nakuvugaho se ni iki? Nakugereranya n’iki se, mwari w’i Yeruzalemu? Uwagukiza akaguhumuriza, yaba ari nde, wa mukobwa we, mwari w’i Siyoni? Akaga urimo ko kangana n’inyanja, ni nde washobora kugukiza?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nakuvugaho iki?Icyo nakugereranya na cyo ni iki,Wa mukobwa w'i Yerusalemu we?Naguhwanya n'iki kugira ngo nguhumurize,Wa mwari w'i Siyoni we?Kuko icyuho cyawe ari kinini nk'inyanja,Ni nde wabasha kugukiza?