Lamentations 2:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo abahanuzi bawe baguhanuriye ni ibinyoma n'imburamumaro, ntibakugaragarije ibyaha byawe ngo wihane utajyanwa ho umunyago, ibyo baguhanuriye ni ibinyoma n'ubuyobe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amabonekerwa abahanuzi bawe bakugejejeho, ni ibinyoma n’impfabusa! Ntibakugaragarije igicumuro cyawe, kugira ngo wirinde ibi byakugwiririye, ahubwo impanuro bakubwiye, zarakurindagije zirakuyobya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abahanuzi bawe beretswe iby'ubusa n'iby'ubupfu ku bwawe,Kandi ntibakugaragarije igicumuro cyawe,Kugira ngo bagarure abawe bajyanywe ari imbohe.Ahubwo beretswe ibiguhanurira ibinyoma,Byatumye ucibwa.