Lamentations 2:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeruzalemu we, abahisi n'abagenzi baguha urw'amenyo, baragukwena bakuzunguriza umutwe bagira bati: “Uyu ni wo murwa wari akataraboneka n'ishema ry'abari ku isi yose!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahisi n’abagenzi barakuryanira inzara, barakuvugiriza induru, bakakuzunguriza umutwe, wowe, mwari w’i Yeruzalemu, bagira bati «Mbese uyu ni wa mugi wavugwagaho ubwiza buhebuje, ukaba n’umunezero w’isi yose?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abahisi bakubita mu mashyi ku bwawe,Barimyoza bakazunguriza umutwe umukobwa w'i Yerusalemu bati“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,Ko ari mwiza bihebuje n'umunezero w'isi yose?”