Lamentations 2:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko Uhoraho akoze ibyo yagambiriye, ibyo yavuze kuva kera arabisohoje. Dore yakurimbuye atakubabarira, yatumye umwanzi akwishima hejuru, yashyigikiye ababisha bawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho yageze ku cyo yagambiriye, ashoje icyo ijambo rye ryagennye kuva kera; yatsembye nta mbabazi, atuma umwanzi akwishimaho, yongera ububasha bw’ababisha bawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka yakoze icyo yagambiriye,Yashohoje ijambo rye yategetse mu minsi ya kera.Yagukubise hasi kandi ntiyakubabarira,Yatumye umwanzi wawe akwishimaho,Yashyize hejuru ihembe ry'ababisha bawe.