Lamentations 2:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, itegereze urebe uwo ugirira utyo. Mbese birakwiye ko abagore barya abana bibyariye? Ese birakwiye ko barya abana bakundaga cyane? Mbese birakwiye ko abatambyi n'abahanuzi bicirwa mu Ngoro yawe?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Uhoraho, reba kandi witegereze; abo wakoreye ibi ni bande? Byagenze bite kugira ngo ababyeyi barye abana babo, bya bitambambuga byabateraga ubwuzu? Byagenze bite kugira ngo abaherezabitambo n’abahanuzi bicirwe icyarimwe mu Ngoro y’Uhoraho?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ayii Uwiteka,Itegereze kandi urebe uwo wagiriye ibyo!Mbese abagore bārya urubyaro rwabo,Abana baguyaguyaga mu maboko yabo?Mbese umutambyi n'umuhanuzi bakwicirwa mu buturo bwera bw'Umwami?