Lamentations 2:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wararāritse nk'aho ari umunsi mukuru, watumiye abantera ubwoba impande zose, ku munsi w'uburakari bwawe nta n'umwe warokotse, abo nibyariye nkabarera, umwanzi yarabatsembye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wampagurukirije abaterabwoba bankikije, mbese nk’abantu batumiriwe umunsi mukuru; ntihagira urokoka cyangwa ucika ku icumu, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho. Abo nirereye nkabakuza, umwanzi yabantsembyeho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Wampamagariye ibinteye ubwoba impande zose,Nko mu munsi wo guterana kwera.Kandi nta warokotse umunsi w'uburakari bw'Uwiteka ngo asigare,Abo naguyaguyaga nkabarera,Umwanzi wanjye yabamazeho.”