Lamentations 2:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yagize uburakari bukaze, atsemba ububasha bwa Isiraheli, yarabatereranye igihe bari bugarijwe n'umwanzi, uburakari yarakariye Yakobo bwari nk'umuriro ukongora byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera uburakari bwe bukaze yatsembye ububasha bwose bwa Israheli, ayihina akaboko k’iburyo imbere y’abanzi; muri Yakobo ahacana umuriro ugurumana, uhatwika impande zose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n'uburakari bukaze,Yahinnye ukuboko kwe kw'iburyo imbere y'abanzi,Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk'umuriro ugurumana,Ukongora impande zose.