Lamentations 2:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yashenye Ingoro ye ihinduka amatongo, yatsembye aho bakoraniraga, yakuyeho iminsi mikuru n'amasabato muri Siyoni, yagize uburakari bukaze akuraho umwami n'abatambyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nk’uko bangiza ubusitani n’akazu kaburimo, ni ko yayogoje igihugu cyose n’umurwa wacyo, avanaho ahantu haberaga amakoraniro matagatifu. Uhoraho yatumye iminsi mikuru n’amasabato byibagirana muri Siyoni; kubera uburakari bwe bugurumana, yigizayo umwami n’umuherezabitambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi yaranduye uruzitiro rwe,Arumaraho nk'urwo ku murima,Yakuyeho ahantu he h'iteraniro.Uwiteka yatumye ibirori byera n'amasabato byibagirana muri Siyoni,Kandi uburakari bwe bukaze bwatumye ahinyura umwami n'umutambyi.