Leviticus 1:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyir'itungo azaricemo ibice, namara koza inyama zo mu nda n'amaguru, umwe mu batambyi azabigereke hejuru y'umuriro hamwe n'izindi nyama zaryo, n'igihanga n'urugimbu. Umwe muri abo batambyi azabitwikire byose ku rutambiro, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro gifite impumuro ishimisha Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo, bazayigabanyemo imirwi, maze igihanga hamwe n’ibinure, byose umuherezabitambo abigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ayicocemo ibice, birimo igihanga n'urugimbu, umutambyi abishyire ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo.