Leviticus 10:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Kiriya gitambo cyari icyo guhongerera ibyaha bya rubanda, kugira ngo babibabarirwe. None se kuki mutariye inyama zacyo? Mwagombaga kuzirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro kuko zeguriwe Uhoraho rwose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Ni kuki kiriya gitambo mutakiririye ahantu hatagatifu kandi ari umugabane mutagatifu rwose? Uhoraho yari yarakibahaye kugira ngo ikoraniro ryose rikorere mu maso ye umuhango wo kwihanaguraho icyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwabujijwe n'iki kurīra ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere y'Uwiteka?