Leviticus 10:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aroni asubiza Musa ati: “Dore Abisiraheli batambiye Uhoraho igitambo cyo guhongerera ibyaha byabo n'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ariko uyu munsi sinariye kuri izo nyama kuko napfushije abahungu banjye. Mbese hari icyo bitwaye Uhoraho?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aroni abwira Musa, ati «Umva, kuri uwo munsi Abayisraheli bamurikiye Uhoraho ibitambo by’impongano y’icyaha hamwe n’ibitambo bitwikwa, none dore ibyambayeho. Ubu se ku munsi nk’uwo Uhoraho yashima ko ndiye igitambo cy’impongano y’icyaha?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aroni asubiza Mose ati “Dore uyu munsi batambiye imbere y'Uwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, n'igitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso y'Uwiteka?”