Leviticus 11:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo iguye ku kindi gikoresho, na cyo kiba gihumanye. Iyo iguye ku ziko cyangwa ku mashyiga by'ibumba biba bihumanye mujye mubimena, kuri mwe biba bihumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikintu cyose intumbi y’utwo dusimba izagwaho, kizaba cyanduye. N’aho cyaba iziko cyangwa amashyiga, muzakimenagure, kuko kiba cyanduye kandi muzakizira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ikintu cyose kiguweho n'igice cyose cy'intumbi yabyo kizabe gihumanye, naho cyaba icyokezo cy'ibyokurya cyangwa amashyiga kizamenagurwe, ibyo birahumanye kandi bizaba ibihumanya kuri mwe.