Leviticus 12:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo abyaye umukobwa amara iminsi cumi n'ine ahumanye, nk'uko aba ahumanye igihe ari mu mihango y'abakobwa, hanyuma akamara iminsi mirongo itandatu n'itandatu agihumanyijwe n'amaraso yatakaje abyara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nabyara umukobwa, azamara ibyumweru bibiri ari mu miziro nk’uko bigenda nyine iyo ari mu muhango w’abakobwa. Hanyuma nanone azamara iminsi mirongo itandatu n’itandatu ategereje ko amaraso ye asukurwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko nabyara umukobwa, azamare iminsi cumi n'ine ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, kandi azamare iminsi mirongo itandatu n'itandatu, ahumanuke igisanza cye.