Leviticus 12:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba uwo mugore ari umukene adashobora kubona umwana w'intama, azashyire umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe y'igitambo gikongorwa n'umuriro, indi y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi namara kubitamba, uwo mugore azaba ahumanuwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe cy'igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.”