Leviticus 13:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
amusuzume. Nasanga ubwo burwayi buri imbere mu mubiri kandi ubwoya bwaho ari umweru, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y'uruhu yanduza yafashe muri iyo nkovu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
uwo muntu nyine azisuzumishe ku muherezabitambo. Iryo bara niba ryaracengeye mu mubiri kandi n’ubwoya bwarahindutse umweru, umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara y’ubwoko bw’ibibembe itangiye gusesa ahahoze hari ikibyimba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
na we agisuzume, niba akibona nk'ikigeze munsi y'uruhu, ubwoya bwaho bukaba buhindutse umweru umutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w'ibibembe washeshe muri cya gishyute.