Leviticus 13:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko nasanga butari imbere mu mubiri kandi bwaroroshye n'ubwoya bwaho atari umweru, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko nanone niba asuzumye agasanga nta rwoya rw’umweru ruhari, n’iryo bara ritaracengeye mu mubiri, ahubwo rikaba risa n’irisibangana, umuherezabitambo azahe uwo muntu akato mu gihe cy’iminsi irindwi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko niba umutambyi asuzumye rwa rubara, akabona rutarimo ubwoya bwera, kandi rutageze munsi y'uruhu, ahubwo ko rutagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane, amare iminsi irindwi.