Leviticus 13:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
umutambyi ajye amusuzuma. Nasanga ubwoya bwaho ari umweru, cyangwa ubwo bushye buri imbere mu mubiri, izaba ari indwara y'uruhu yanduza yafashe mu bushye. Umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye kubera iyo ndwara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
umuherezabitambo azamusuzume. Nasanga ubwoya bwarahindutse umweru kandi igisebe na cyo gicengera mu mubiri, bizaba ari ibibembe bishaka gusesa mu bushye. Izaba ari indwara yo mu bwoko bw’ibibembe; umuherezabitambo azatangaze ko uwo muntu yanduye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
umutambyi ahasuzume, nabona ubwoya bwo muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry'amera buhindutse umweru, akakibona nk'ikigeze munsi y'uruhu kizaba ari ibibembe byasheshe muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w'ibibembe.