Leviticus 13:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko ubwo burwayi nibwigumira aho ntibwiyongere ahubwo bukaba butangiye koroha, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye. Izaba ari inkovu y'ubushye busanzwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko, niba iryo bara ryaragumye hamwe, ndetse rigasa n’irisibangana aho gusatira undi mubiri, buzaba ari ububyimba butewe n’ubushye. Kuko izaba ari inkovu y’ubushye, umuherezabitambo azatangaze ko uwo muntu atanduye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko niba urwo rubara cyangwa iryo bara ry'amera kizaba kigumye aho kiri, kidakwiriye ku mubiri kandi ntikigaragare cyane, kizaba ari ikibyimba cyaturutse muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, kizaba ari inkovu y'ubwo bushye.