Leviticus 13:37 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora umutambyi nasanga ibihushi bitariyongereye, kandi imisatsi yaho yarongeye gusa neza, indwara izaba yarakize, atangaze ko uwo muntu adahumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko rero iyo asanze harameze ubwoya bw’umukara, ibihushi na byo bitariyongereye ndetse ahubwo byarakize, uwo murwayi aba asukuye. Umuherezabitambo na we atangaza ko uwo muntu atanduye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko niba abonye ibyo bikoko bigumye aho biri, umusatsi cyangwa ubwoya byirabura bikaba bibimezemo, ibyo bikoko bizaba bikize azaba adahumanye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye.