Leviticus 13:51 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iminsi irindwi nishira agasanga uruhumbu rwarakwiriye kuri icyo kintu, ruzaba ari uruhumbu rudashobora kukivamo, icyo kintu kizaba gihumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo arongera agasuzuma icyo kirabagwe kiri ku mwambaro udoze mu mwenda, ku mupira uboshye cyangwa ku kintu gikoze mu ruhu icyo ari cyo cyose. Nasanga rero ibyo bibara byariyongereye, ubwo bizaba ari ibirabagwe by’ibibembe bihari. Icyo kintu biriho na cyo kiba cyanduye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku wa karindwi azasuzume uwo muze, niba uzaba ukwiriye mu mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu ruhu rukoreshwa umurimo wose, uwo muze uzabe ari ibibembe bikirya kizaba gihumanye.