Leviticus 13:56 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko umutambyi nasanga uruhumbu rwaragabanutse, azatanyureho umugabane w'aho rwafashe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko nibamara kumesa, umuherezabitambo yasuzuma agasanga cya kibara gisa n’igisibangana, azagikata maze acyomore kuri uwo mwambaro ukoze mu mwenda, mu ruhu cyangwa mu mupira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko niba uwo mutambyi asuzumye icyo wafashe, akabona utakigaragara cyane, cyarameshwe, ahatanyure ahakure muri uwo mwenda cyangwa muri urwo ruhu, cyangwa muri ubwo budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse.