Leviticus 13:59 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayo ni yo mategeko yerekeye uruhumbu rwo ku myambaro y'ubwoya cyangwa y'ubudodo, cyangwa ku yindi myenda y'ubwoya cyangwa y'ubudodo, cyangwa ku mpu n'ibizikozwemo. Ni yo yerekana ibihumanye n'ibidahumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngayo amategeko yerekeye ibirabagwe by’ibibembe bitunguka ku mwambaro udoze mu bwoya bw’intama cyangwa muri hariri, ku mupira, cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gikoze mu ruhu; ayo mabwiriza ni yo azatuma bemeza ko ibyo bintu byanduye cyangwa bitanduye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ayo ni yo mategeko y'umuze wafashe umwenda w'ubwoya bw'intama cyangwa w'igitare, naho wawufashe mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa wafashe ikintu cyose cyaremwe mu ruhu, ngo babone uko bavuga ko kidahumanye cyangwa ko gihumanye.