Leviticus 13:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Na none iyo minsi nishira umutambyi azongere amusuzume, nasanga uburwayi bwaroroshye butariyongereye, ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye. Bizaba ari ibisekera bisanzwe. Uwo muntu ajye amesa imyambaro ye, azaba adahumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa karindwi umuherezabitambo amusuzuma bundi bushya. Iyo asanze uburwayi bwasibanganye, butakomeje ngo busatire undi mubiri, ubwo riba ryari isekera. Umuherezabitambo rero ahita atangaza ko uwo muntu adahumanye. Ubwo na we amesa imyambaro ye, maze akaba asukuwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi yongere amusuzume, nabona uwo muze utakigaragara cyane utakwiriye ku mubiri avuge ko adahumanye, bizaba ari ibikoko. Uwo muntu amese imyenda ye abe adahumanye.