Leviticus 14:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutambyi afate umwana w'intama umwe w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho hamwe na ya mavuta, abimurikire Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuherezabitambo afata umwana w’intama wa mbere akawuturaho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kigaherekezwa na rwa rwabya rw’amavuta. Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mutambyi yende umwe muri abo bana b'intama b'amasekurume, awutambe ho igitambo cyo gukuraho urubanza, aturane na wo logi iyo y'amavuta ya elayo, abizungurize imbere y'Uwiteka, bibe ituro rijungujwe.