Leviticus 14:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ugiye guhumanurwa yicire uwo mwana w'intama mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, aho bicira ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibikongorwa n'umuriro, kibe igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho kimweguriwe rwose. Inyama zacyo ni umugabane w'umutambyi kimwe n'iz'ibitambo byo guhongerera ibyaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo mwana w’intama awicira aho basanzwe bicira igitambo cy’impongano y’icyaha cyangwa igitambo gitwikwa, ni ukuvuga ahantu hatagatifu. Kandi rero, ari igitambo cy’indishyi y’akababaro, ari n’igitambo cy’impongano y’icyaha, byose biba iby’umuherezabitambo. Ni ibintu bitagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abīkīrire uwo mwana w'intama w'isekurume mu buturo bwera, aho babīkīrira igitambo gitambirwa ibyaha n'icyoswa. Uko igitambo gitambiwe ibyaha ari umwanya w'umutambyi, ni ko n'igitambiwe gukuraho urubanza kimeze, ni icyera cyane.