Leviticus 14:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko niba uwo ugiye guhumanurwa ari umukene udashobora kubona ayo maturo yose, ajye azana umwana w'intama w'isekurume w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho, ribe ituro rimurikwa. Azane n'ituro ry'ibinyampeke ry'ikiro cy'ifu ivanze n'amavuta, na kimwe cya gatatu cya litiro y'amavuta y'iminzenze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba uwanduye ari umukene, akaba adashobora kubona ibyo byose, azazane umwana w’intama umwe awumurikeho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kugira ngo bamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Azamurika kandi ituro ry’akebo kamwe k’ifu ivugishije amavuta hamwe n’urwabya rw’amavuta. Akurikije uko yifite,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi niba ari umukene ntabashe kubona ibingana bityo, yende umwana w'intama w'isekurume ho igitambo gikuraho urubanza cyo kuzunguzwa kibe impongano ye, n'igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, n'urugero rwa logi rumwe rw'amavuta ya elayo,