Leviticus 14:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku mavuta asigaye mu kiganza cye, asīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge, aho yasīze amaraso y'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ayo mavuta ari ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. Ubwo nyine asiga ayo mavuta aho yasize ya maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ayakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo k'uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy'iburyo, no ku ino rye ry'iburyo rinini, aho yakojeje ya maraso y'igitambo cyatambiwe gukuraho urubanza.