Leviticus 14:53 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma arekure inyoni nzima yigurukire ijye ku gasozi, abe akoze umuhango wo guhumanura iyo nzu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuherezabitambo kandi azarekura ya nyoni nzima igurukire hirya y’umugi ahagana ku gasozi, maze na we akorere kuri iyo nzu umuhango wo kuyihumanura. Nyuma y’ibyo rero, ni ho izaba isukuwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
maze arekurire iyo nyoni nzima mu gasozi, inyuma y'umudugudu. Uko abe ari ko ahongerera iyo nzu ibe ihumanutse.”