Leviticus 15:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugore cyangwa umukobwa nafatwa n'indwara yo kuva akayimarana iminsi, cyangwa najya mu mihango bikarenza igihe cye gisanzwe, azaba ahumanye muri iyo minsi yose, nk'uko bigenda mu gihe cy'imihango y'abakobwa isanzwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari ubwo umugore yafatwa n’indwara yo kuva, akamara iminsi irenga iyo imihango y’abakobwa isanzwe imara. Muri icyo gihe cyose aba ava, ubwandu bwe arabugumana nk’uko nyine aba abufite iyo ari mu mihango y’abakobwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Umukobwa cyangwa umugore namara iminsi myinshi aba mu muhango w'abakobwa mu gihe kitari cyo, cyangwa nakirenza, iminsi yose azamara akivubwamo n'igihumanya amere nk'uko ajya amera mu minsi yo kuzira kwe, abe ahumanye.