Leviticus 16:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ajye akura amakara yaka ku rutambiro ayuzuze icyotezo, afate n'amashyi abiri y'umubavu useye kandi uhumura neza, abijyane mu Cyumba kizira inenge cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azafata ku makara yakira ku rutambiro imbere y’Uhoraho, ayuzuze icyotezo; afate n’imibavu ihumura yuzuye amashyi; nuko ibyo byose abijyane inyuma y’umubambiko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yende icyotero acyuzuze amakara yaka akuye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka, n'imibavu isekuwe cyane yuzuye amashyi, abijyane hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane,