Leviticus 16:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yice isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, ajyane amaraso yayo mu Cyumba kizira inenge cyane, ayagenze nk'uko yagenje ay'ikimasa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azica isekurume y’ihene igenewe igitambo cy’impongano y’icyaha cy’umuryango, maze amaraso yayo ayajyane inyuma y’umubambiko. Nk’uko yagenjeje ya maraso y’ikimasa, andi na yo azayaminjagira urwicurizo ahagaze iruhande rwarwo n’imbere yarwo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Maze abīkīre ya hene y'igitambo cyo gutambirwa ibyaha by'abantu, ajyane amaraso yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ayagenze nk'uko yagenjeje aya cya kimasa, ayaminjagire ku ntebe y'ihongerero n'imbere yayo.