Leviticus 16:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe Aroni azaba yinjiye mu Cyumba kizira inenge cyane guhongerera ibyaha bye n'iby'umuryango we n'iby'Abisiraheli bose, ntihakagire undi muntu uba ari mu Ihema ry'ibonaniro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe umuherezabitambo yinjiye mu Ngoro kugira ngo ayikorere umuhango wo kuyisukura, nta muntu ugomba kuba ari mu ihema ry’ibonaniro, kugeza ubwo wa muherezabitambo nyine asohotse. Iyo akiriyo, akora umuhango wo guhanagura icyaha kuri we ubwe, ku nzu ye, no ku muryango wose w’Abayisraheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry'ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana n'inzu ye n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose.