Leviticus 16:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma asohoke ajye ku rutambiro ruri imbere y'Ihema ry'Uhoraho, afate ku maraso y'ikimasa n'ay'isekurume y'ihene, ayasīge ku mahembe ari mu nguni zarwo kugira ngo aruhumanure.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo, asohoka yerekeza ku rutambiro ruri imbere y’Uhoraho maze akarukoreraho umuhango wo kurusukura. Afata ku maraso y’ikimasa no ku maraso y’isekurume y’ihene, akayasiga ku mahembe y’urutambiro hirya no hino.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y'igicaniro impande zose.