Leviticus 16:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ajye yiyuhagirira mu rugo rwaryo, yambare imyambaro isanzwe y'Umutambyi mukuru, atambe ibitambo bikongorwa n'umuriro, icye n'icy'Abisiraheli bose, ahongerere ibyaha bye n'ibyabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aziyuhagirira ahantu hasukuye, maze abone kongera kwambara imyambaro ye isanzwe. Ubwo rero, azasohoka, ature igitambo cye gitwikwa hamwe n’icy’umuryango. Azakora kandi umuhango wo guhanagura icyaha kuri we ubwe, no ku muryango wose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire n'abantu icyabo, yihongerere, ahongerere n'abantu.