Leviticus 16:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bajye batwikira inyuma y'inkambi impu n'inyama n'amayezi bya cya kimasa, na ya sekurume byatambiwe guhongerera ibyaha, amaraso yabyo akajyanwa mu Cyumba kizira inenge cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cya kimasa na ya sekurume y’ihene byatuweho igitambo cy’impongano n’amaraso yabyo yajyanywe mu Ngoro ngo bayakoreshe umuhango wo gukiza ibyaha, bazabijyane hirya y’ingando, maze, ari impu, inyama cyangwa amayezi babitwike.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi cya kimasa cy'igitambo cyatambiwe ibyaha, na ya hene y'igitambo cyatambiwe ibyaha, n'amaraso yabyo yinjirijwe Ahera guhongererwa ibyaha, babiterure babijyane inyuma y'ingando, bōse impu zabyo n'inyama zabyo n'amayezi yabyo.