Leviticus 16:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mujye muhora mukurikiza aya mabwiriza: ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa karindwi mujye mwigomwa kurya, mwirinde no kugira umurimo mukora, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iri rizababere itegeko ridakuka: Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, ari umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubarimo, mwese muzareke kurya, kandi mwoye kugira umurimo mukora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ibi bibabere itegeko ridakuka: mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, mujye mwibabaza imitima, ntimukagire umurimo muwukoraho, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga usuhukiye muri mwe.