Leviticus 16:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ajye yiyuhagira maze yambare imyambaro y'umweru igenewe uwo munsi: ikanzu n'ikabutura, n'umukandara n'ingofero.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Azambare ikanzu ntagatifu ikoze muri hariri, amakabutura ya hariri, akenyere umukandara wa hariri, kandi n’umutwe we awuzingurizeho igitambaro cya hariri. Kuko iyo myambaro ari mitagatifu, azayambare amaze kwiyuhagira umubiri wose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Yambare ya kanzu y'igitare yejejwe na ya kabutura y'igitare, akenyeze wa mushumi w'igitare, yambare mu mutwe cya gitambaro cy'igitare kizinze. Iyo ni yo myambaro yejejwe, abanze kwiyuhagira ayambare.