Leviticus 17:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga nasanga itungo cyangwa inyamaswa yipfushije, cyangwa yatanyaguwe n'inyamaswa akarya ku nyama zayo, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuntu wese, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, narya itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Hanyuma, azaba asukuwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirīra, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa.