Leviticus 17:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho gutambira ibitambo ku gasozi, Abisiraheli bajye bashyīra umutambyi amatungo yabo mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, ayatambire Uhoraho ho ibitambo by'umusangiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bityo Abayisraheli, aho guturira amatungo yabo ku gasozi, bazajya bayashyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ayo matungo azaniwe Uhoraho rero, bazajya bayamuturaho igitambo cy’ubuhoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by'uko bari amahoro.