Leviticus 19:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo mugabo wacumuye ajye anzanira imbere y'Ihema ry'ibonaniro isekurume y'intama y'igitambo cyo kwiyunga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo mugabo wakoze icyaha ajyana isekurume y’intama ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze akayitura Uhoraho ho igitambo cy’indishyi y’akababaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mugabo azanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro igitambo cyo kumukuraho urubanza, azane isekurume y'intama ho igitambo cyo gukuraho urubanza.