Leviticus 19:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nimumara kugera mu gihugu cya Kanāni mukahatera ibiti byera imbuto ziribwa, muzamare imyaka itatu mutazirya kuko zizaba zihumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimugera mu gihugu cya Kanahani, maze mugatera ibiti by’amoko menshi, muzamenye ko imbuto zabyo zizaba zanduye. Ibyo biti bizamara imyaka itatu byanduye, muzirinde kubiryaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi nimugera muri cya gihugu mukamara gutera ibiti by'amoko yose byera imbuto ziribwa, muzabanze guhwanya imbuto zabyo no kudakebwa k'umuntu, bizamare imyaka itatu bibamereye nk'ibitakebwe. Muri iyo imyaka imbuto zabyo ntizizaribwe.