Leviticus 19:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ntimukemerere abakobwa banyu kuba indaya, byaba ari ukubatesha agaciro kandi igihugu kikuzura ubusambanyi n'ubugome.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntuzagayishe umukobwa wawe umushora mu busambanyi. Ibyo byatuma igihugu cyose cyandura uwo muco mubi maze kikuzuramo ingeso mbi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ntukononeshe umukobwa wawe kumuhindura malaya, kugira ngo igihugu kidakurikiza ubusambanyi kikuzura ibyaha bikomeye.