Leviticus 19:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Inyama zacyo mujye muzirya umunsi cyatambweho, nizirara muzirye bukeye, ariko nihagira izisigara ku munsi ukurikiyeho mujye muzitwika.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzakirya umunsi cyatuweho ndetse na bukeye bwaho. Ibyaramuka bisigaye, ku munsi wa gatatu muzabitwike.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku munsi mugitambye no ku wukurikira abe ari yo mukiryaho, nihagira ikirara kikageza ku wa gatatu kijye cyoswa.