Leviticus 20:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umuntu narongora mushiki we basangiye se cyangwa nyina, bazaba bitesheje agaciro, bakwiriye kubihanirwa. Bazacibwe mu bwoko bwabo ku mugaragaro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugabo narongora mushiki we basangiye se cyangwa nyina, maze bombi bakabonana bambaye ubusa, bizaba ari ishyano. Muzakoranya imbaga, maze mubace mu muryango wabo. Uwo mugabo aba yasambanije mushiki we, icyo cyaha cye kiba kigomba kumuhama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Umuntu niyenda mushiki we basangiye se cyangwa nyina bakarebana ubwambure, kizaba igihemu giteye isoni. Bazakurirweho mu maso y'abo mu bwoko bwabo kuko yambitse ubusa mushiki we, azagibwaho no gukiranirwa kwe.